GIGITARAMO CYO KWAKIRA ABANYESHURI BASHYA BAJE KWIGA KURI GS MARIE REINE NRWAZA

Ku wa gatandatu no ku cyumweru tariki ya 15 na 16 Ukwakira 2022 mu nzu mberabyombi ya GS Marie Reine Rwaza habaye ibitaramo byo kwakira abanyeshuri bashya.

Uyu akaba ari umugenzo usanzwe ukorwa buri mwaka mu ntangiriro z'igihembwe cya mbere. Ibyo bitaramo byari byitabiriwe n'abanyeshuri, abarezi n'ubayobozi b'ishuri.



Habanje gahunda ya za clubs ku wa gatandatu .

Iki gitaramo cyari kigizwe n’ibice bitatu by'ingenzi : gutarama nyir'izina binyuze mu mbyino gakondo z'itorero ry'ishuri, imbyino z'ubu z'itsinda « Bright vision , amakinamico magufi, imivugo n'ibindi. Iyi mikino yanyuranagamo n'ubutumwa bwa clubs zinyuranye zisobanura gahunda yazo. Hanyuma habaye umwanya w'ijambo ry'umuyobozi w'ishuri, Padiri NSABIMANA Evariste.



Tugarutse ku butumwa n'ibikorwa bya za clubs, dore mu ncamake ibyo bagiye batangaza : UMUCO CLUB : Basobanuye mu magambo arambuye umuco nyarwanda icyo ari cyo ndentse n'aho utandukaniye n'indi mico yo hanze. Berekanye uko imyambarire yakagombye kuba imeze bijyanye n’umuco nyarwanda . Bakomeje basobanura indangaciro z'umuco nyarwanda n'uko twarangwa na zo nk'abanyarwanda.

MEDIA CLUB: Yerekanye ibikorwa byayo nko kwigisha abana gutinyuka kuvugira mu ruhame , ibikorwa by'ikoranabuhanga, kuzamura indimi n'ibindi.

ENVIRONMENT CLUB: Iyi club yerekanye uko yo ubwayo ibungabunga ibidukikije ihereye hano mu kigo ndetse n'ahandi cyane cyane aho dutuye.



HEALTHCARE CLUB: Yasobanuye ku buzima bw'imyororokere no kubungabunga ubuzima cyane cyane mu rubyiruko. Bakomeje basobanura imibereho myiza yo mu kigo n'uko yatezwa imbere. PEACE AND JUSTICE CLUB: Bigishije bagenzi babo kubaho mu mahoro n'ubutabera , gukemura amakimbirane, kugira urukundo no kuba abateramahoro.



COIX-ROUGE CLUB: Betweretse ibikorwa byabo cyane cyane ibyo bakora hano mu kigo bijyanye n'ubutabazi bw'ibanze. No kugira umutima w'impuhwe n'uw'ubumuntu bityo tukaba abatabazi. LANGUAGES CLUB: Berekanye ibikorwa byabo byo kuzamura indimi mu kigo bahereye muri club, bityo bagafasha bagenzi babo mu kuvuga indimi z'amahanga.



Ku birebana n'ubutumwa bw'umuyobozi w'ishuri, yashimiye buri club ndetse n'abateguye icyo gitaramo, abashishikariza kuzamura impano zabo binyuze mu bikorwa bya clubs no mu myidagaduro. Yababwiye kandi ko guteza imbere ibikorwa nk'ibi biri mu nkingi ishuri rya GS Marie Reine ryubakiyeho mu gutanga ireme ry'uburezi n’uburere byuzuye



Yabwiye abana ko bagomba kujya mu ma clubs bayakunze bijyanye n'ibyo biyumvamo , bakunda cyangwa bijyanye n'impano n'intumebro zabo. Yakomeje avuga ko inyigisho bakura muri club zuzuzanya n'amasomo bahabwa mu ishuri buri munsi bakaba abantu buzuye koko . Umuyobozi w’ishuri yakomeje ashishikariza abana guha agaciro amasomo bahabwa mu ishuri no mu ma club kugira ngo bibafashe gutegura ejo hazaza habo. ***



Bukeye ku cyumweru hari hatahiwe gahunda ya za movements zinyuranye ziboneka mu ishuri rya GS Marie Reine Rwaza. Aya matsinda ahanini akaba yubakiye ku iyobokamana no ku madini anyuranye abanyeshuri basengeramo. Ibi ibirori na byo byaranzwe n'ibikorwa binyuranye birimo indirimbo z'Imana, inyigisho ku ijambo ry’Imana, ubutumwa buganisha ku cyo Imana idusaba , imikino, imivugo n'ibindi.

Na none buri movement ryagaragaje ibikorwa ikora



REGIO MARIA : basobanuye akamaro umubyeyi Bikira Mariya afite mu buzima bw'umukristu gatolika . Banasobanuye ku buryo burambuye Rozari ntagatifu n'uko ivugwa. GROUPE VOCATIONNEL: abagize iryo tsinda badusobanuriye iryo ari ryo , amoko y’imihamagaro, uko umuntu ashobora gushaka umuhamagaro we kumenya uko uwo muhamagaro yawubamo.

GROUPE CHARISMATIQUE: basobanuye mouvement charismatique icyo ari cyo , uko isengesho charismatique rikorwa, n'uko umuntu yakora urugendo rw 'isenderezwa kugira ngo umuntu abe umukarismatike.



JEC (Jeunesse Estudiantine Catholique): Ni movement nshya ariko imaze kwiyubaka kandi. Itanga inyigisho zifasha urubyiruko rwa Kiliziya Gatolika. XAVERI : Batweretse ibikorwa byabo banatwereka ibyo bateganya. Aha twavuga nko kugira umutima wo gufasha abatishoboye no kwitangira buri wese ukeneye ubufasha bw'ibanze. SCOUT: Bagaragaje ibikorwa byabo by'urukundo mu kigo, kandi bagaragaje ko bafite intego yo kubikomeza no hanze y'ikigo.



RAJEPRA: Iri tsinda rihuza amadini atandukanye y'abaprotestanti. Batanze ubuhamya mu ndirimbo ,umunyehuri ubahagarariye atanga inyigisho ku ijambo ry'Imana



JA (Jeunesse Adventiste): Ni itsinda ry'urubyiruko ryo mu itorero ry'abadivantistes b'umunsi wa karindwi. Bahanyuranye umuco bakora akarasisi bita JA n'indirimbo nziza cyane zifite injyana.

Igitaramo cyashojwe n'umuyobozi w'ishuri atanga inyigisho ku iyobokamana, anatanga umugisha.